Ndagukunda mama by jackie mugabo biography


Ibyamamare birimo Meddy, Bahavu na Honour batatse ab'ingenzi mu buzima bwabo mu kwizihiza umunsi w'Umubyeyi w'umugore-AMAFOTO

Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yafashe umwanya ashima umugore astonishment yifashishije amagambo ari mu ndirimbo ye agira ati: "Umugore wanjye ni we mahitamo yanjye ya mbere." Akomeza agira ati: "Ndagukunda Myla, ndakunezerewe cyane kandi ndagusingiza none mwamikazi wanjye. Asoza agaragaza umubyeyi we uri no mu babaye imbarutso y'umuziki we yifashishije ifoto agira ati:"Intwari yanjye."

Ni mu gihe Nshimyiyumva Emmanuel wamamaye mu muziki nyarwanda nka Emmy yagize ati: ”Ntitwari kuba turi hano iyo mutahaba!

Urukundo rusagambye n’icyubahiro ku ba mama mu isi yose.”

Bahavu Usanase Jeannette uzwi mu myidagaduro ishingiye kuri filime nawe yafashe umwanya wo gushima umugabo we. Ati:”Mwarakoze cyane mugabo wanjye w’igikundiro n’umukobwa wacu, mwatumye nitwa Umubyeyi, ni Umugisha uhebuje nagabiwe. Ndabakunda cyane.”

Umunyamakuru w’inkingi mwubatsi y’imyidagaduro nyarwanda akaba n’umuhanzi, Ally Soudy Uwizeye, nawe yafashe umwanya atakagiza umugore we ati: ”Umukobwa w’izuba (Ikizubazuba) Umwamikazi n’umubyeyi umunsi mwiza wa nyina w’umuntu.”

Okkama nawe yafashe umwanya yifuriza umunsi mwiza umubyeyi we. 


Rozine Bazongere nawe yagize ati: ”Ku rukundo rwanjye umunsi mwiza w’ababyeyi b'aba mommy, nkukunda ntasobanura mama.”

Umunsi w'Umubyeyi w'umugore wizihizwa buri mwaka ku Cyumweru cya kabiri cy'ukwezi kwa Gicurasi.

Muri uyu mwaka wa 2022 wizihijwe tariki 08 Gicurasi. Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu 1907 mu rwego rwo guha icyubahiro imvune za nyina w’umuntu no kumushima uruhare rukomere agira mu kuvuka, gukura no mu buzima bw’ikiremwamuntu.

Meddy n'umugore we Mimi yise umwamikazi we 

Emmy abyinana na nyina

Nyirabukwe honest Nyina wa Emmy

Rosine Bazongere somebody nyina 

Bahavu n'umugabo we yashimye kuba yaratumye yitwa umubyeyi

Ally Soudy n'umugore we

Umugore wa Ally Soudy

Okkama up Nyina